Month: <span>April 2012</span>

Bayisenge, imfubyi ya Genocide inzu yubakiwe yaguye ayibamo

Bayisenge Theoneste, umwe mu mfubyi zigera kuri 92 zarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 zituye mu mudugudu wa Gatwa, mu murenge wa Shyorongi akarere ka Rurindo. Avuga ko kuba agiye kumara umwaka ataba mu nzu ye, ubuyobozi bwabigizemo uruhare kuko yabumenyeshaga  ko yangiritse kuburyo izagwa, ariko bugakomeza kumwihanganisha. Bayisenge na bagenzi be, bo bakomeje gutura […]Irambuye

Sinasohokanye na Allioni i Kampala – Kamishi

Umuhanzi Kamishi kuva kuri iki cyumweru ari mu mujyi wa Kampala aho yagiye gutunganya muzika ye, amakuru yavugwaga kuri uyu wa mbere ni uko Kamishi ngo yaba yarasohokanye yo n’umuririmbyikazi Allioni, ibi Kamishi avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri. Kamishi yabwiye UM– USEKE.COM  ko yagiye uri Uganda mu rwego rwo gutunganya Album ye ya kabiri, ko […]Irambuye

Bosco Ntaganda yafashe imijyi ibiri ya DR Congo

Ingabo zo ku ruhande rwa Gen Bosco Ntaganda zafashe imijyi ibiri yo mu burasirazuba bwa DR Congo kuri iki cyumweru nijoro. Umunyamakuru wa BBC uri muri kariya karere aremeza ko impunzi nyinshi ziri guhunga utwo duce zerekeza Goma no mu Rwanda. Ku cyumweru nijoro mu gace ka Sake (km 30) mu burengerazuba bwa Goma humvikanye urusaku […]Irambuye

Gabon: Abanyarwanda bitwaye bate muri La Tropicale Amissa Bongo

Ku cyumweru tariki 29 Mata nibwo ririya rushanwa ryo gusiganwa ku magare ryashojwe ku nshuro ya 7 ryakinwaga. Umwanya wa mbere wegukanywe n’umufaransa Charteau Anthony, umwaze kuritwara inshuro 3 yikurikiranya. Mu iri rushanwa riterwa inkunga na President Bongo, ikipe ya Team Rwanda muri rusange ikaba yaraje ku mwanya wa 7 mu mkaipe 14. Iya mbere […]Irambuye

Gutsindwa kwa Rayon Sport ntaho bihuriye na Ruswa ya APR

Ni umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda hagati ya  Rayon Sport na APR FC kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata, umukino warangiye ari 2 bya Rayon Sport kuri 3 bya APR. Nkuko bisanzwe umukino hagati ya APR FC na Rayon Sport uba wagiye uvugwaho byinshi, umukino wo […]Irambuye

Umuryango w'abanyeshuri bacitse ku icumu AERG wagabiwe inka 64

Ni mu gikorwa cy’umuganda rusange cyabereye mu isambu yahawe abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu muryango AERG, ikaba iherereye mu ntara y’Iburasirazuba. Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu bakaba bifatanyije n’abanyeshuri mu muganda wo gusukura iyo sambu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mata. Nyuma y’umuganda wo gusukura isambu yagenewe […]Irambuye

Ikipe y'abanyamakuru yatsinzwe igitego kimwe n'iy'abahanzi

Kuri uyu wa 28 Mata 2012, nkuko byari bitegenijwe ikipe y’abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bakinnye umupira w’amaguru hagamijwe kwidagadura n’ubusabane.    Uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro ku isaha ya saa kenda n’igice z’umugoroba nibwo warutangiye aho abafana bari benshi baje kwihera ishijo. Mbere y’uko umukino utangira bakaba bafashe […]Irambuye

DR Congo: Abahungiye mu Rwanda bamaze kugera ku 2000

Updates (1 Gicurasi) – Impunzi z’Abacongomani zikomeje kwambuka umupaka w’u Rwanda zihunga umutekano muke uterwa n’imirwano ishyamiranije ingabo za Leta ya DRC n’imitwe y’Inyeshyamba. Kugeza kuri uyu wa 1 Gicurasi  imibare y’impunzi zimaze kwakirwa igeze ku 2000 baturutse mu turere twa Masisi. Kuri uyu wa kabiri, biteganyijwe ko Ministre ufite impunzi mu nshingano ze, ndetse n’abayobozi b’ishami […]Irambuye

Kanyinya: Ku munsi w'umuganda hataburuwe imibiri y'abatutsi bazize jenoside.

Ubwo ahandi mu gihugu hose hakorwaga umuganda rusange uba kuwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage b’umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafatanije n’ingabo ndetse na Polise baramukiye mu gikorwa cyo gutaburura imibiri y’abatutsi bazize jenoside. Dufite umwenda w’ukuri!  Ayo ni amwe mu magambo Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu Mukasonga Solange yavuganye agahinda kenshi  ubwo […]Irambuye

Mugore menya uburyo ukwiye kwita ku mugabo wawe

Abagore benshi bibaza uko bafatagabo babo kugirango bahore babiyumvamo ndetse no kuba bagira impungenge ko babaca inyuma biveho. Ibi ni bimwe mu bintu by’ibanze byagufasha kwigarurira umutima w’umugabo wawe: 1. Kubaha umugabo: Mufate nk’umutware, umwereke ko agufatiye runini 2. Gucisha macye: Niba hari akabazo kabayeho mu rugo, ntugakunde kwisaza cyane ngo umwereke ko atagukira. 3. Kugira isuku […]Irambuye

en_USEnglish