Month: <span>March 2012</span>

Dennis Rodman ari kuba 'mu kuzimu'

Kuba mu kuzimu (hell) ni imvugo ikoreshwa muri USA, abaho basobanura ko umuntu abayeho nabi cyangwa ari mu bibazo byinshi cyane, aha niho uwahoze ari igihangange muri NBA, Dennis Rodman ageze. Rodman winjijwe mu ruhando rw’ibihangange rwa NBA (NBA Hall of fame) umwaka ushize, ubu amerewe nabi cyane n’indwara n’amadeni nkuko byemezwa n’umwunganira mu mategeko. […]Irambuye

Jackie Chan n’ubugugu bwinshi ku ndege ye bwite

Uyu mukinnyi w’amafilm wo muri Hong Kong biravugwa cyane ko afite ubugugu bwinshi cyane ku ndege ye bwite aherutse kugura ifite agaciro ka miliyoni 30US$. Nta muntu, yemwe n’aba hafi cyane mu muryango we, yemerera kuba yayicaramo mu gihe icyo aricyo cyose. Ndetse ngo ntibyatunguye benshi kuba aherutse guha akazi abantu babiri bashinzwe gucunga iyi […]Irambuye

Uburinganire mu Rwanda ntiburagera mu itangwa ry’umunani ku bana bose

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa RCN Justice et Democratie kuri uyu wa kane watangaje ko nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu guha umugore ijambo n’uburenganzira bwe, ariko mu miryango nyarwanda hakigaragara ubusumbane no guheza umwana w’umukobwa ku mutungo w’ababyeyi be no mw’itangwa ry’umunani. Mu bushakashatsi uyu muryango wamurikiye muri Lemigo Hotel, bwemeza ko mu […]Irambuye

Butera Knowless yerekeje i burayi, amafoto agenda anagerayo

Nkuko twabikomojeho mu nkuru yacu iheruka, umuhanzikazi Butera Knowless afite ibitaramo mu bihugu bya Belgique, Hollande na Norvège, kuri uyu wa gatatu tariki 28 Werurwe saa tanu z’ijoro nibwo yahagurutse n’indege ya SN Brussels yerekeza i Bruxelles. Byari biteganyijweko ahaguruka kuri uyu wa kane, ariko bikaba byihutishijwe na Manager we Abdou Kitoko uri mu Ububiligi […]Irambuye

KIST igiye kubaka inyubako izacumbikira abakobwa 576

Mu rwego rwo kubungabunga ubutekano w’abanyeshuri b’abakobwa biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga(KIST) Dr Jean d’Arc Mujawamariya umuyobozi w’iri shuri kuri uyu wa gatatu yagaragarije abanyamakuru umushinga w’inyubako izafasha abakobwa mu nyigire yabo. Iyi nyubako izacumbikira abakobwa 576, ikazabafasha mu kwirinda zimwe mu nzitizi bahura nazo zitewe no kwiga bacumbitse hanze y’ikigo. Dr Jean d’Arc […]Irambuye

Umunsi wa 19 wa shampionat wahiriye Police, APR, Kiyovu na

Nyuma yo kwitwara neza kuri uyu munsi wa 19 wa shampionat Police itsinda La Jeunesse 3-0, umutoza wayo Goran yatangaje ko batiteguye gutakaza umukino n’umwe mu mikino 6 basigaranye ngo batware igikombe. Mu mukino waberaga ku Kicukiro, Police FC yabonye amanota 3, ku bitego 3 byatsinzwe mu gice cya kabiri na Kaze Gilbert, Rivaldo na […]Irambuye

Gahunda y’uko abahanzi bazaririmbira mu Ntara muri PGGSS II yasohotse

Nyuma yo kumvikana n’abahanzi 10 basigaye mu irushanwa, uko irushanwa rizagenda, kuri uyu wa gatatu tariki 28 Werurwe hasohotse ingengabihe y’uko aba bahanzi bazacurangira mu ntara uko bazagaragara kuri Television kugeza ku irushanwa rirangiye. Itangazo ryasohowe na Bralirwa ifatanyije na East African Promoters bateguye iri rushanwa, iragaragaza amatariki (date) ibikorwa (activity/event) dnetse n’aho bizabera (venue/destination) […]Irambuye

Charlie adam ntazongera kugaragara muri cahmpionnat

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Liverpool Charlie Adam ntabwo azongera kugaragara mu mukino n’umwe wa shampiyona y’Abongereza kubera ikibazo cy’imvune yo mwivi ry’iburyo. Charlie Adam w’imyaka 26 akaba atarakinnye umukino wo ku wa gatandatu ushize, ubwo ikipe ye yatsindwaga mu rugo na Wigan ibitego bibiri kuri kimwe, kubera icyo kibazo yagize mw’ivi ubwo ikipe […]Irambuye

Kuva tariki 16 Gicurasi Turkish Airlines iratangira kuza i Kigali

Kompanyi mpuzamahanga ya Turkish Airlines yo muri Turkiya, igiye gutangira gukora ingendo n’indege ziza zikanava i Kigali, zinyuze Entebbe (Uganda) kuva tariki 16 Gicurasi uyu mwaka. Boeing 737-800 ya Turkish Airlines niyo izagera i Kigali bwa mbere kuri iriya tariki. Iyi ndege ikazatangirira ku ngendo eshatu mu cyumweru, ndetse n’ingendo enye guhera tariki 31 Gicurasi […]Irambuye

Guhura n’umupfakazi wa Bob Marley ni iby’agaciro – Gary Barlow

Gary Barlow, umucuranzi, umuririmbyi,umwanditsi w’indirimbo akanazitunganya, uri mu bakomeye cyane mu Ubwongereza, muri gahunda arimo yo gutegura Jubile, avuga ko guhura n’umugore wa Bob Marley ari ibintu by’agaciro kuri we. Uyu mugabo ari gushakisha (recruit) abaririmbyi mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth kugirango bazakorane indirimbo yo guha icyubahiro umwamukazi Elizabeth II w’ibi bihugu. Ageze muri […]Irambuye

en_USEnglish