Month: <span>March 2012</span>

Umukobwa n’umuhungu b’imyaka 12 na15, bishwe bazira ko bakundana

Umukobwa w’imyaka 12 n’umuhungu w’imyaka 15 bicishijwe acide bazira ko bakundana nkuko byemezwa na AFP. Amafoto ateye agahinda y’imibiri y’aba bana bombi yangijwe na Acide yagaragajwe kuri uyu wa gatanu tariki 30 kwa muganga ahitwa Ghazni mu majyepfo ya Afghanistan. Kwicishwa acide bifatwa nk’igihano cy’idini cyangwa cy’umuryango muri kiriya gihugu. Ikibabaje kurushaho, ni uko imibiri y’aba […]Irambuye

Ministre Kamanzi yatangije gahunda yo gusubiranya Ikiyaga cya Karago

Kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 30 Werurwe 2012, Minisitiri w’Umutungo Kamere (MINIRENA) Stanislas Kamanzi yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyabihu mu gikorwa cy’umuganda wo gusubiranya ikiyaga cya Karago. Icyo gikorwa kikaba cyaranzwe no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso busaga ha 55 ku misozi ikikije umugezi wa Nyamukongoro umwe mu migezi yisuka mu kiyaga cya […]Irambuye

Yafashwe atwite Cocaine

Police muri Brazil yataye muri yombi umugore wakenyereye kunda ibiro birenga 2 (kg) by’ikiyobyabwenge cya Cocaine, abeshya ko akuriwe.   Uyu mugore w’imyaka 20, yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe, ahitwa Natal muri Brazil. Uyu mugore wabeshyaga ko akuriwe, yafashwe nyuma yo kugaragaza ubwoba mu gihe yabazwaga ku bijyanye […]Irambuye

Airtel yatangiye ibikorwa byayo ku mugaragaro

Sosiyete ya Airtel icuruza ibya telefoni zigendanwa yatangije kumugaragaro ibikorwa byayo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe, Airtel itegerejweho gufasha u Rwanda kugera kuri gahunda rwiyemeje ko mu 2016 ruzaba rwageze kuri miliyoni umunani z’abakoresha telefoni zigendanwa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wari mu mihango yo gutangiza Airtel. Minisitiri Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko […]Irambuye

Ibisasu 2 byaturikiye mu mujyi wa Kigali

Ibisasu bibiri byaturikiye mu mujyi wa Kigali, kimwe mu mujyi hafi y’ahubatse isoko rishya, ikindi mu kagali ka  Nyarutarama hafi mu murenge wa Remera, byombi bikaba byaturitse saa moya z’ijoro zibura iminota micye kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe. Umuvugizi w’igipolisi yatangarije Television y’u Rwanda ko abantu batandatu aribo bakomerekejwe n’ibi bisasu byombi, bahise […]Irambuye

Hagaragajwe ibibazo bikigaragara ku rugomero rwa Rukarara

Komisiyo yihariye y’Abadepite yari yashyizweho mu rwego rwo gusesengura no kugaragaza ibibazo bishingiye ku  rugomero rwa Rukarara hamwe n’umushinga w’amazi wa Mutobo,yasoje imirimo yayo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe, isaba inzego zifite mu nshingano urugomero rwa Rukarara ruhereye mu karere ka Nyamagabe, gukemura ibibazo bikirugaragaraho. Umushinga w’urugomero rwa Rukarara wagombaga kubaka urugomero rutanga […]Irambuye

Abagore barasaba ko agakingirizo kabo kashyirwaho imishumi ibahambira

Abagore bamwe bifuza ko agakingirizo kabagenewe kahabwa imishumi kugira ngo umugore cyangwa umukobwa ugiye kugakoresha ajye akihambiraho aho kugafatira hanze y’igitsina cye. Ubusanzwe umugore cyangwa umukobwa ukoresheje agakingirizo kagenewe abagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, asabwa gufatira umuringa wa ko hanze y’igitsina cye kugira ngo katamwinjiramo igihe akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo. Bamwe mu bagore bo mu […]Irambuye

59% by’ abanyeshuri 2139 barangije muri ULK ni igitsina gore

Kuri uyu wa gatanu tariki 30, abanyeshuri 2 139 nibo barangije muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK mu mashami atandukanye. 59.6% by’abarangije ni igitsina gore. Uyu muhango wo kurangiza Kaminuza kuri aba banyeshuri wabereye kuri stade y’iri shuri iherereye ku kicacro cy’iri shuri rikuru ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’Uburezi […]Irambuye

Mayor w’Akarere ka Ngoma yeguye

Amakuru agera k’UM– USEKE.COM aremeza ko Niyotwagira François wari Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yeguye ku mirimo ye ndetse Inama jyanama y’Akarere ka Ngoma ikaba yameze kwemeza ubwegure bwe kuri uyu wa gatanu tariki 30. Nta mpamvu iratangazwa y’ubwegure bw’uyu muyobozi, uretse impamvu ze bwite. Ni nyuma y’uko uyu muyobozi yari yanditse asaba kwegura kuwa kabiri […]Irambuye

MUHAYIMANA Claude ukekwaho Genocide agiye koherezwa n’Ubufaransa

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na ambassade y’u Rwanda mu Ubufaransa kuri uyu wa kane tariki 28 Werurwe, yatangaje ko yishimiye umwanzuro w’urukiko rw’i Rouen mu Ubufaransa wo kuba MUHAYIMANA Claude ukekwaho uruhare rukomeye muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda yakohererezwa ubutabera bwo mu Rwanda. Icyumba cy’amabwiriza cy’urukiko rwa Rouen mu majyaruguru y’Ubufaransa cyemeje ko ibisabwa […]Irambuye

en_USEnglish