Month: <span>February 2012</span>

Abayobozi b’ingabo muri Ethiopia baje kugira ibyo bigira ku ngabo

Kuri uyu wa gatatu tariki 29/2/2012 Ku kicaro cya Ministeri y’Ingabo ku Kimihurura, Minisitiri w’Ingabo Gen.James KABAREBE yakiriye mugenzi we Minisitiri w’ingabo wa Ethiopia mu rwego rwo gusangira  ubunararibonye mu bikorwa bya gisirikare. Aba ba ministre b’ingabo, bavuganye kandi ku bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abasirikare n’ibindi byatuma imibereho y’umusirikare irushaho kuba myiza. Breham Abera, Ministre w’Ingabo wa […]Irambuye

Amavubi yananiwe gutsindira Nigeria i Nyamirambo

Mu mukino ubanza wo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu cya 2013, Amavubi  yanganyirije 0 – 0 na Nigeria ku kibuga cy’i Nyamirambo aho yibwiraga ko yabonera amahirwe nko mu mikino iheruka y’ikipe y’igihugu. Mu mukino wari ufunze cyane, ndetse rwose utaryoheye ijisho ku mpande zombi, Nigeria y’ibikonyozi nka Yakubu Ayegbeni, Osaze […]Irambuye

Canada: Clémence Umugwaneza wari warabuze umurambo we wabonetse

Clémence Umugwaneza wari waraburiwe irengero kuva kuwa11 Mutarama uyu mwaka, umurambo we wabonetse ureremba ku mugezi witwa St Lawrence mu birometero 100 uvuye aho yari atuye. Umurambo wa Clémence Umugwaneza,26, wabonywe n’abarinzi b’inkombe kuwa gatandatu nijoro hafi y’umujyi wa Louiseville, mu birometero 115 mu majyaruguru ya Montreal aho Umugwaneza yari atuye. Uyu mukobwa kugeza ubu […]Irambuye

Urukiko rwa Arusha rwanzuye kohereza Fulgence Kayishema mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gashyantare Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha, rwafashe umwanzuro wo kohereza urubanza rwa Fulgence Kayishema kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda. Bishingikirije itegeko numero 11 ry’uru rukiko rirwemerera kohereza urubanza ahandi, abacamanza bemeje ko ruriya rubanza rwoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda. Iki cyumba cy’abacamanza cyemeje ko amadosiye (dossier) […]Irambuye

Rubavu: Hafashwe ingamba zo gukumira Cholera iri guca ibintu muri

Kuruyu wa kabiri tariki 28/2/2012 i Rubavu habereye umwiherero w’abajyana b’ubuzima aho bigaga ku buryo bwo gukumira icyorezo cya Cholera kiri guca ibintu muri DRCongo. Muri DRCongo, kuva muri Mutarama hamaze kugaragara icyorezo cya Cholera muri Kivu y’amajyaruguru, kimaze kwibasira abagera ku 1228 nkuko byemejwe n’abaganga. Kuwa 13 Gashyantare, mu bitaro byo hakurya ya Congo […]Irambuye

Super Eagles za Nigeria bakoreye imyitozo ya mbere i Nyamirambo

Ku mugoroba w’uyu wa kabiri tarikiya 28 Gashyantare, ni bwo ikipe ya Nigeria Super Eagles yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cya Stade Regional aho igomba gukinira n’Amavubi kuri uyu wagatatu guhera isaa 15h30, zihatanira kujya mu gikombe cya Africa cya 2013. N’ibikonyozi bisanzwe bizwi mu makipe akomeye iburayi nka Peter Odemwingie, Yakubu Ayegbeni, Taye […]Irambuye

Indirimbo ya Rock “Heartbeat” ya ‘The Fray’ yo muri USA

Indirimbo yitwa “Heartbeat” y’itsinda rya muzika ya Rock ryitwa “The Fray” uyumvise cyangwa uyibonye yibwira ko ari igerageza gusubiranya urukundo rw’abakundanaga kubera amagambo yayo amwe avuga ngo: “I wanna kiss your scars tonight, and baby, you gotta try, you gotta let me in.” Nyamara iyi ndirimbo ntaho ihuriye n’iby’urukundo. Ahubwo ishingiye kuri Genocide yakorewe abatutsi […]Irambuye

Umusoro ku nyungu ugiye kujya utangwa rimwe mu myaka itatu

Ibi byatangajwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kuri uyu wa kabiri, ubwo Akarere ka Gasabo katangizaga icyumweru cyahariwe guhugurira Abasora bato n’Abaciriritse (SMEs) gutanga imisoro yeguriwe inzego z’uturere n’iyakirwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Muri ayo mahugurwa icyasobanurwaga n’imisoro yeguriwe Inzego z’uturere hamwe ni yakirwa na RRA hagamijwe kuzamura imyumvire y’abasora no kubakangurira kuyitanga ndetse no kubasobanurira amategeko […]Irambuye

Ifoto y’umusirikare wa Amerika w’umu ‘gay’ yaciye ibintu

Uyu musirikare udahisha ko ahuza ibitsina n’abo babihuje, yasimbukiye umusore bakundana ubwo yari akigera muri Amerika avuye mu butumwa bw’ingabo za Amerika muri Afghanistan. Sgt Brandon Morgan yafashwe ifoto asomana by’umugabo n’umugore badaherukana, n’inshuti ye y’umusore witwa Dalan Wells wari waje kumwakira nyuma y’igihe kinini umwe aba kure y’undi. Basomanye biratinda ku kibuga cy’indege cya […]Irambuye

Umwumbati, intwaro yafasha Africa guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

Abahanga mu buhinzi, bemeje ko umwumbati aricyo gihingwa cyafasha ibihugu bya Africa mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ribangamiye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Ubu bushakashatsi bwakozwe na International Center for Tropical Agriculture, bwemeza ko imyumbati ariyo yonyine ibasha kwihanganira imirasire ikaze y’izuba ndetse n’izindi mpinduka zivuye ku mihindagurikire y’ikirere. Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yatangarije BBC dukesha […]Irambuye

en_USEnglish