Month: <span>January 2012</span>

Amwe mu mateka y’Intwari zibukwa kuri uyu munsi

Kuri uu wa gatatu tariki ya mbere Gashyantare, Intwari zihabwa icyubahiro n’Abanyarwanda kubera uruhare rwazo mu buzima bw’u Rwanda rwa none. Intwari mu Rwanda zashyizwe mu nzego eshatu; IMANZI, IMENA N’INGENZI. Imanzi:  ni Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje. Muri uru rwego rw’Imanzi hashyirwa Intwari zitakiriho gusa. Imena:  ni Intwari iyinga […]Irambuye

Yitegura Amavubi, Nigeria ntikitoreje i Nairobi

Super Eagles, ikipe y’ikipe y’igihugu ya Nigeria ntikitoreje i Nairobi muri Kenya mu gutegura umukino wo gushaka tiket y’igikombe cy’Africa cya 2013 izakina n’Amavubi i Kigali kuwa gatatu tariki 29 Gashyantare. Kubera gukuraho iyimyiteguro yari kubera i Nairobi, ababigize umwuga ba Nigeria bakina hanze bazaza i Abuja mbere y’uwo mukino, maze ikipe izaze i Kigali […]Irambuye

ICTR: Umugore wa Andre Ntagerura yashinjuye Augustin Ngirabatware mu rubanza

30 Mutarama 2012 – i Arusha, kuri uyu wa mbere, humviswe uruhande rw’abashinjura uregwa mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware wahoze ari Ministre w’igenamigambi muri Leta y’abatabazi mu 1994. Kuri uyu wambere hakaba humviswe ubuhamya bushinjura bwatanzwe na Leoncie Bongwa hakoreshejwe Amashusho (video) kuko yari mu Ubufaransa. Leoncie Bongwa ni umufasha wa  Andre Ntagerura wahoze nawe […]Irambuye

Nyina wa Drogba atekera abafana ba Cote d’Ivoire

Mu gihe umuhungu we aba ari mu kibuga atera ruhago, nyina wa Didier Drogba aba ariho atekera abafana mu gikombe cya Africa cy’ibihugu. Clotilde Drogba ahinduranya n’abandi  bagore bagenzi be baje gufana ikipe ya Cote d’Ivoire muri gahunda yo gutekera abafana bagenzi babo aho bacumbitse mu mujyi wa Malabo. Uyu mugore aba asangira n’abafana bandi […]Irambuye

“Naryamanye n’abagabo 1 000” Crystal Warren

Crystal Warren, umugore w’imyaka 42, ngo nta kindi yitekerereza kenshi mu buzima bwe uretse gutera akabariro, n’ubwo nta mugabo wemewe afite. We ubwe, yiyemerera ko kugeza ubu amaze kuryamana n’abagabo barenga 1 000, kandi iryo pfa (inyota) ntirirashira. Kenshi ngo aba yibaza umugabo wamutunganira mu buriri. “Benshi bakunda kwitiranya gukunda imibonano birenze (sex addiction) ko […]Irambuye

Abanyamakuru nibo batoye abahanzi bazahatana muri PGGSS 2012

Kuri uyu wambere tariki ya 30 Mutarama ku cyicaro cy’urwengero BRALIRWA kiri mu mujyi wa Kigali/ Kicukiro habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro irushanwa rihuza abahanzi bigaragaje cyane muri muziki nyarwanda. Ni umuhango warimo ibice bibiri ari byo ; ikiganiro cyahuje abayobozi ba BRALIRWA bategura irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ndetse n’igikorwa cyo kuvuga abahanzi […]Irambuye

Afghanistan: Umugore yishwe azira ko yabyaye umukobwa

Mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Afghanistan, umugore afungiye kuba akekwaho kwica umukazana we kuko yibarutse bwa gatatu umwana w’umukobwa. Umugabo w’umugore wishwe, ni indwanyi mu mutwe  wigometse aho hafi mu butayu, nawe akaba ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umugore we n’ubwo ngo yahise ahunga. Iyicwa ry’uyu mugore ryabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize mu ntara ya Kunduz. Nyakwigendera […]Irambuye

Amafoto: Impanuka ya Urban Boys i Kampala

Itsinda rya muzika Urban Boys na Manager waryo Alex Muyoboke, kuwa gatanu tariki ya 27 Mutarama ryakoreye impanuka mu mujyi wa Kampala. Iyi mpanuka kubw’amahirwe ntiyagize uwo ihitana cyangwa ngo ikomeretse muri bo. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Nsambya barracks saa 15h  ku isaha y’i Kampala, aba basore bakaba baraganaga kuri hotel, ubwo bari bakimara kugera […]Irambuye

Ba musenyeri muri Zambia ntibashaka ko impunzi z’abanyarwanda zicyurwa

Mu itangazo ryasohowe n’abihaye Imana bakuriye kiliziya gatolika muri Zambia, basabye ko Leta yabo itareka impunzi ziri muri kiriya gihugu, cyane cyane iz’abanyarwanda, zitaha zibihatiwe nkuko babyemeza. Mu nyandiko yabo baterura bati: “Nk’abayobozi b’idini rifite umuco wo gusabira impunzi uburenganzira bwazo, ntitwishimiye ko Zambia yohereza impunzi mu bihugu byazo ku ngufu” Bemeza ko Zambia imaze […]Irambuye

Wakwitwara gute mugenzi wawe inzoka imurumye?

Inzoka iri mu muryango w’ibikururanda,ikaba igira ubumara kuburyo iyo irumye umuntu ubwo bumara bushobora no kwica uwarumwe mu gihe adatabawe vuba. Ese ubwo bumara bukoze mu biki? Ubumara bw’inzoka bufite imvubura zishwanyaguza za proteyini (proteolytic enzymes ) ndetse n’ibindi binyabutabire bita esterases bituma mu mijyana y’amaraso hakwirakwira ukuvura kw’amaraso(disseminated intravascular coagulation). Ibi rero bigira ingaruka […]Irambuye

en_USEnglish