Month: <span>December 2011</span>

Beyonce yaba yaraye abyaye umwana udashyitse

Inkuru irimo kuvugwa cyane mu byamamare i New York n’ahandi hose ku isi nuko ikirangirire muri muzika Knowless Beyonce yaba yabyaye umwana udashyitse.  Beyonce yaba ngo yabyaye mbere ho amezi abiri kuko yagombaga kuzabyarwa muri Gashyantare 2012. Uyu muhanzikazi yagannye inzobere z´ ibitaro bya St. Luke’s Roosevelt biherereye mu mujyi wa New York mu ijoro […]Irambuye

Umuyobozi w’uruganda rw’ibigori rwa Mukamira yaburiwe irengero nyuma yo kurigisa

Nduwayezu Evode wari Umuyobozi w’Uruganda rukora ifu y’ibigori rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, Intara y’iburengerazuba, yaburiwe irengero nyuma gukekwaho kunyereza akayabo ka miliyoni 495 z’amafaranga y’u Rwanda yari yaratseho nk`inguzanyo yo guteza imbere uruganda. Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imari n’ubukungu, Madamu Angel Mukaminani, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko ibura ry’ayo mafaranga ryatangiye kuvugwa muri […]Irambuye

Romeo Dallaire yavuze ko ‘Hotel Rwanda’ ari film atari ukuri

Senateri Romeo Dallaire, umujenerali w’umunyacanada wari uyuboye ingabo za Loni mu 1994 mu Rwanda, yakoze isezerano mu ijoro ryanyuma ava i Kigali nyuma ya Genocide. “Nasezeranije ko ntazatuma Genocide yo mu Rwanda yibagirana, bitewe nuko u Rwanda nta mbaraga rwari rufite ku rwego mpuzamahanga nta n’ubukungu kamere rwari rufite. Niyo mpamvu yenda nasigaye ngo njye […]Irambuye

President Richard Nixon wa USA yari umu”Gay”?

Igitabo gishya cyasohowe n’uwari umukozi wo hejuru muri White House, Don Fulson, kiravuga ko Richard Nixon yaryamanaga nabo bahuje igitsina. “Nixon’s Darkest Secrets: The Inside Story of American’s Most Troubled President” niko iki gitabo cyitwa. Nyiri kucyandika avuga ko President Nixon kandi yari umusinzi ukomeye, wanakubitaga umugore we. Ese ibi byaba ari ukuri? Muri rusange […]Irambuye

Thierry Henry bugufi kongera gukinira Arsenal

Ibiganiro byo gusinyisha Thierry Henry amezi abiri mu ikipe ya Arsenal biri bugufi kurangira byemejwe n’umutoza wa Arsenal Arsene Wenger. Icyangombwa cyo kumurekura kiri gusabwa ubuyobozi bwa shampionat ya Major Ligue Soccer muri America aho akina, shampionat yaho ikaba yararangiye. Thierry Henry, 34, amaze iminsi yitozanya n’ikipe ya Arsenal y’i Londres, kuva shampionat muri America […]Irambuye

Mu Rwanda gukuramo inda ntibikwiye kuba nk’icyaha ni bumwe mu

Mu Rwanda inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite uherutse gutora Itegeko rigenga ikurwamo ry’inda. Nyuma y’itorwa ry’iri tegeko abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ntibabyakiriye kimwe. Bamwe bavuga ko bitari bikwiye ko iryo tegeko ritorwa bitwaje ko ngo iri tegeko ari ugushyigikira ibikorwa by’ubusambanyi, guta umuco ndetse bamwe ntibanatinye kuvuga ko ari ugukomeza guha urwaho bamwe mu bagore cyangwa […]Irambuye

Umusifuzi Felicien Kabanda yirukanwe muri BNR nyuma y’imyaka 16 ahakora

Kuwa gatatu tariki 28 Ukuboza, nibwo uyu musifuzi Mpuzamahanga yakiriye urwandiko rumuhagarika mu kazi muri Banku nkuru y’u Rwanda. Nkuko byanditswe muri uru rwandiko dukesha www.ruhagoyacu.com, Felicien Kabanda yazize kuba yararenze ku mabwiriza y’akazi muri BNR, akajya gusifura imikino mpuzamahanga ya y’Afurika y’abari 23 muri Maroc muri uku kwezi. Uyu musifuzi uba unahagarariye igihugu cy’u […]Irambuye

Intambara y’ubutita: Iran v USA intandaro ni inzira yo mu

Kuri uyu wa kane USA yavuze ko yagurishije indege z’intambara kuri Arabia Saoudite zifite agaciro kagera kuri miliyari 30 z’amadorari ($30bn). USA igomba kohereza indege 84 za Boeing F-15 kabuhariwe mu kurasa umwanzi, no kuvugurura izindi 70 nazo za Boeing F15 z’intambara zihasanzwe. Ni mu masezerano ya miliyari 60$, Leta ya Obama yasinywe mu mwaka […]Irambuye

Rihanna na Chris Brown baracyakundana bikomeye

Imyaka 3 irashize batanye. Hari abibazaga ko bazongera guhurira gusa mu birori bya Grammy Awards mukwa kabiri umwaka utaha. Muri iyi mihango mu 2009 nibwo kandi inkuru mbi yamenyekanye ko Chris Brown yari inyamaswa kuri Rihanna. Nyamara ariko hagati ya bombi, ngo bajya babwirana ko buri wese yumva hakirimo akantu kumutima agifitiye mugenzi we. Kuri […]Irambuye

TIGO yafunguye ibiro byayo bya 11 muri Kigali City Tower

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 u Kuboza 2011, kompanyi y’itumanaho ya TIGO yafunguye ku mugaragaro irindi shami ryayo rya 11 mu mujyi wa Kigali. Ishami rizakorera mu nzu ya Kigali City Tower, umuturirwa muremure uri kuzura muri Kigali hagati. Abayobozi ba Tigo bari muri uyu muhango wo gufungura iri shami, bavuze ko TIGO […]Irambuye

en_USEnglish