Month: <span>November 2011</span>

Umujyi Kigali wisobanuye ku amakosa mu micungire y’imari

Kuri uyu wakabiri umujyi wa Kigali witabye Komisiyo  ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo byigihugu mu nteko nshinga mategeko, mu rwego rwo gusobanura amakosa mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo yagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari. Fidel Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali,akaba yasobanuye ko amakosa yose agaragara mu mikoreshereze n’imicungire y’imari, yatewe n’imicungire mibi y’abakozi  bari babishinzwe no […]Irambuye

Mbese Haba hari ikimenyetso gihamya ko Imana ibaho?

Igisubizo: Kubaho kw’Imana ni ikintu umuntu adashobora guhamya cyangwa kunyomoza. Bibiliya itubwira ko tugomba kugendera ku ukwizera kwacu y’uko Imana ibaho:” Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Twitegereje ukuntu Imana yifuzwa na bose, ubwayo byari biyoroheye kujya ahirengeye ikiyereka amahanga yose ko Ibaho. Ariko kandi […]Irambuye

CECAFA: Amavubi muri ¼ nyuma yo gutsinsa Zimbabwe 2-0

Ikipe y’igihugu Amavubi yabonye Ticket yo gukina imikino ya 1/4 mu mikino ya Cecafa nyuma yo gutsinda Zimbabwe ibitego 2 ku busa, mu mukino waberaga i Dar es Salaam muri Tanzania ahari kubera iri rushanwa. Ni ibitego byatsinzwe na Kagere Medy, rutahizamu wa Police, ku munota wa 25, nyuma yo guhererekanya neza na Olivier Karekezi, […]Irambuye

Ubukangurambaga mu kurwanya SIDA kuva 1 Ukuboza bizibanda ku rubyiruko

Kuri uyu  wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo, ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu maraso, mu rurimi rw’Icyongereza, Rwanda Biomedical Center (RBC) harangiye ikiganiro cyigenewe abanyamakuru ku bijyanye n’umunsi  mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA uba buri tariki ya mbere Ukuboza. Muri iki kiganiro cyari kiyobowe n’umuyobozi mukuru wungirije muri RBC, Dr. […]Irambuye

Muri Cameroun Igitsina gore kibasiwe n’icyorezo cya SIDA

Icyorezo cya SIDA cyashoboye guhitana abagera kuri 33.000 mu mwaka ushize wa 2010 mu gihugu cya Cameroun. Iki gihugu ubu kikaba kibarirwamo abagera kuri 570.000 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu baturage miliyoni 20 batuye Cameroun. Aba bakaba ari ababashije gupimwa. André Mama Fouda, Minisitiri w’ubuzima muri Cameroun, munama n’abanyamakuru i Yaoundé yatangaje ko n’ubwo […]Irambuye

Leta igiye kongera ibicuruzwa byoherezwa hanze

Ministeri y’Ubucuruzi yatangaje ko igiye gushyiraho politiki ihamye yo kugabanya icyuho kigaragara hagati y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwa yo. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba mu nama yigaga uburyo bwo kongera ibicuruzwa u Rwanda rwoherezwa mu mahanga. Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze ubu bingana na 34%  ugereranyije n’ibitumizwa, intego ikaba ari ukongera ibyo […]Irambuye

Laptops 1000 za “fake” zagurishijwe MINALOC

Akanama’Inteko ishinga amategeko gashinzwe kumenya umutungo wa rubanda kuri uyu wambere kasanze mudasobwa 1000 zigendanwa zashyikirijwe MINALOC ziguzwe, zaraje zifite amakemwa (fake) Izi mudasobwa zari zigenewe abayobozi bo ku rwego rw’umudugudu, bari bazikeneye mu guha serivisi abaturage babagana banakoresheje iryo koranabuhanga rigezweho. Mumpera za 2009 nibwo Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ibinyujije mu kigo cya Leta cyo […]Irambuye

Ikibazo: “Ni gute nakwitegurira gushinga urugo?”

Igisubizo: Kwitegurira kurushinga, ukurikije ibyo Bibiliya itubwira, ni cyo kimwe no gutegura indi ntambwe iyo ariyo yose mu buzima. Hari ihame ryakagombye kuyobora buri mukristo wavutse bwa kabiri mu bikorwa bye byose: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Iri tegeko rifite agaciro kanini. Ni ryo shingiro […]Irambuye

Ese birashoboka kumenya igihe imperuka uzabera?

Abantu benshi bemera ko imperuka izaba. Bemera ko nyuma y’urupfu haba hariho ubundi buzima. Uretse abemera Yesu Kristo, menshi mu yandi madini yemera ko hari ubuzima na nyuma y’urupfu kandi ko hariho umunsi w’imperuka.  Ibi ni bimwe mu bikangura amatsiko no gushaka kumenya igihe umunsi w’imperuka uzabera n’uko uwo munsi uzaba umeze.Benshi bagerageje guhanura umunsi […]Irambuye

Yatawe muri yombi kubera kureba Porn y’abana mu ndege

Umumwarimu wa Kaminuza wari ku rugendo mu ndege ya Delta Plane yerekezaga mu mujyi wa Boston ivuye Salt Lake City, Utah, muri USA, yatawe muri yombi ashinjwa kureba amashusho y’urukozasoni y’abana kuri mudasobwa ye igendanwa. Uwo bari bicaranye niwe wamushyize mu kaga, nyuma yo kutihanganira ayo mashusho yatagarije abashinzwe umutekano mu ndege ko Grant Smith,47, […]Irambuye

en_USEnglish