Month: <span>November 2011</span>

“Ni iki cyakorwa mu gihe umugabo n’umugore batumvikana ku cyacumi

Igisubizo: Iyo umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi, cyangwa se ibyo bakwiye gutanga kubw’ umurimo w’Imana, amakimbirane menshi ashobora gutangira hagati yabo. Icya mbere ni ukumva neza ko abakristo bari munsi y’Isezerano Rishya bamenya ko bagomba gutanga icyacumi mu byo Imana yabahaye. Imana yategetse Abisilayeri gutanga icya cumi mu butunzi bwabo mu Isezerano rya Kera. […]Irambuye

Abaregwa gutera Grenade muri Kigali basabiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa gatatu mu isozwa ry’urubanza ruri kuburanishwamo abashinjwa gutera Grenade mu mujyi wa Kigali, abagera kuri 24 muri 30 bashinjwa basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu. Muri uru rubanza ruri kubera mu rukiko rukuru rwa Repubulika i Kigali, benshi muri aba baregwa baremera ibyaha bashinjwa birimo guhungabanya umudenedezo w’igihugu, kuba mu mutwe witerabwoba, icyaha cy’ubuhotozi […]Irambuye

Insigamugani: Yanyoye nzobya

Uyu mugani baca ngo: “Yanyoye nzobya” wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w’i Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwaka wa 800. Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: “Yabaye Sabizeze” Uwo mugabo Nzobya rero, yabaye umutoni w’akadasohoka kwa Mibambwe Sentabyo; bukeye Mibambwe afatwa n’ubushita buramwica, agwa i Remera rya […]Irambuye

Bahujwe na Facebook bakora website y’imikino ikunzwe mu Rwanda

Umwe i burayi, undi muri Africa undi muri Aziya, abasore b’abanyarwanda bahujwe na facebook bakora urubuga rwa www.ruhagoyacu.com , urubuga rumaze kumenyekana cyane mu Rwanda mu gutanga amakuru y’imikino. Mu mpera za 2008, Joe D’Alembert Bizimana wiga Civil Engineering mu Ubuhinde, kubera gukunda kwandika kuri sport, yasabye akazi muri Eurosport. Aha yari asanzwe ahazi umusore […]Irambuye

Afite imyaka 30 ariko asa n’umwana w’uruhinja

Mu gihugu cya Brezile haravugwa umukobwa witwa Maria Audete do Nascimento, ku myaka 30 y’amavuko ntavuga nta n’ubwo agenda. Nyirabayazana ngo ni indwara yitwa thyroïde, ibuza umubiri we n’ubwonko gukura uko bikwiye, ibi bituma ngo asa n’umwana w’uruhinja rufite amezi 9. Nkuko abaganga babivuga ngo uburwayi bwe bwari kuvurwa bugakira iyo buza kumenyekana kare. Ibyo […]Irambuye

Gbagbo Perezida wa kabiri urukiko rwa La Haye rugiye kuburanisha

Nyuma yaho Muammar Gaddafi afatiwe akicwa adashyikirijwe uru rukiko, no kunanirwa gufata Bashir perezida wa Sudani ushakishwa n’uru rukiko(ICC),  nyuma yo kuburanisha uwahoze ari president wa Liberia Charles McArthur Taylor, ku nshuro yarwo ya kabiri urukiko rugiye kuburanisha uwahoze ari umukuru w’igihugu, uyu ni Gbagbo wahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire. Uwahoze ari perezida wa Ivory […]Irambuye

Abagororwa 220 bari bafungiye muri gereza ya Ntsinda barekuwe by’agateganyo

Ku munsi w’ejo byari ibyishimo ku bagororwa 220 bamaze kumva icyemezo cya guverinoma y’u Rwanda gishyizwe mu bikorwa cyo gutangira kurekura by’agateganyo abagororwa. Muri gereza ya Ntsinda iherereye mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’iburasirazuba akaba ariho hatangiriye iki gikorwa ku rwego rw’igihugu. Uyu muhango ukaba warayobowe na komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa […]Irambuye

Imibonano mpuzabitsina igihe umugore atwite

Abantu benshi bakunda kwibaza niba gukora imibonano mpuzabitsina igihe umugore atwite nta ngaruka byagira ku mwana atwite cyangwa se no kuri nyina ubwe. Aha tugiye gusubiza bimwe mu bibazo abantu bashobora kwibaza ku gutera akabariro nyamara umugore utwite. 1.Ese imibonano mpuzabitsina iremewe ku mugore utwite ? Yego. Imibonano mpuzabitsina iremewe mu gihe cyose umugore atwite iyo […]Irambuye

Inyigo yo kwimura ‘Park Industriel’ ntivugwaho rumwe

Kuri uyu wa kabiri muri Lemigo Hotel, ubwo hashyirwaga ahagaragara inyigo yo kwimura ‘Park Industriel’ iherereye i Gikondo, abafite inganda muri icyo gice bagaragaje ko batanyuzwe n’iyo nyigo. Iyi nyigo yerekana ko kwimura izo nganda bizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 27, nyamara bene inganda bari muri uyu muhangao bakavuga ko aya atangana n’agaciro […]Irambuye

en_USEnglish