Month: <span>October 2011</span>

Alpha Rwirangira

Umuhanzi Apha Rwirangira yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshyashya yise “No money no love” ugenekereje mu Kinyarwanda wayita “Nta mafaranga nta rukundo”, akaba ayiririmba avanze indimi eshatu arizo Igiswahiri, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda. Ngaho nawe ihere ijisho maze ikunyure. [stream flv=x:/umuseke.com/wp-content/uploads/2011/10/No money no Love by Alpha.flv img=x:/umuseke.com/wp-content/uploads/2011/10/alpha RWIRANGIRA.jpg embed=false share=false width=640 height=350 dock=true controlbar=bottom bandwidth=high autostart=false […]Irambuye

Icyo inzoga zikorera imibiri yacu

Tuzi ko kunywa inzoga z’umurengera ari bibi kuri twe, bidutera intege nke (hangover), umunaniro, guhinduka mu isura n’ibindi bigaragara gusa mu gitondo nyuma yo kuziraramo. Izindi ngaruka mu gihe kizaza hakavugwamo, amahirwe menshi yo kurwa cancer zo mu kanwa, indwara y’umutima, indwara y’umwijima, cancer y’amabere, hyper tension n’izindi Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko inzoga nyinshi zitera […]Irambuye

Ruhango: Grenade yaturikanye umwana iramuhitana

Kuri iki cyumweru saa moya za mugitondo, mu mudugudu wa Gasharu, Akagali ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, Grenade yaturikanye umwana w’imyaka13 ubwo yageragezaga kumenya icyo aricyo. Amakuru dukesha bamwe mu baturage baho hafi ni uko GIHOZO Fabrice yabyutse agiye guca ubwatsi bw’amatungo, aza kubona grenade eshatu, afungura imwe ashaka kumenya icyo […]Irambuye

Rafiki na Miss JOJO bazaserukira u Rwanda muri SWANMA Awards

Umuhanzi Rafiki na Miss JOJO bo mu Rwanda bashyizwe mu bazahatanira igihembo kitwa Swahiri Nations Music Awards (SWANMA) gihatanirwa n’abahanzi bo mu bihugu bivuga ururimi rw’igiswahili. Rafiki na Miss JOJO bazahiganwa kuri iki gihembo, kizatangirwa muri Uganda, n’abandi bahanzi benshi baturuka muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere bikoresha igiswahili nka Uganda, Rwanda na […]Irambuye

Iya mbere Ukwakira 1990 Intwari zatabaranye n’ibigwari

Kuri iyi tariki y’uriya mwaka ubwo bamwe mu banyarwanda bafashe iyambere mu butwari bwinshi bakiyemeza kubohora igihugu, njye nsanga barimo n’ibigwari bimwe na bimwe. Hamenetse amaraso menshi, intwari zimwe zipfa kwikubitiro, ariko icyazihagurukije izasigaye zikigeraho. Ariko muzageze ku cyari kigamijwe, harimo abari kwigaragaza nk’ibigwari. Mu Kinyarwanda “Ikigwari” si igitutsi, ni ijambo rihwanye n’imigenzereze yawe. Kunyuranya […]Irambuye

Si u Rwanda rwasabye kuburanisha Hissène Habré, rwarabisabwe – Karugarama

N’ubwo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa( RFI), yatangaje ko u Rwanda arirwo rwafashe iyambere mu gusaba kuburanisha Hissène Habré, Minisitiri w’Ubutabera Tarcisse KARUGARA, we atangaza ko u Rwanda rutigeze rusaba ko uyu mugabo wahoze ayobora Tchad yaburanishirizwa mu Rwanda. Ministre Karugarama yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, nyuma yo kubona uko inzego z’Ubutabera mu Rwanda zikora, wabisabye u […]Irambuye

Afungiye gukuramo inda, agata umwana mu ishyamba imbwa zikamurya

Kuri station ya polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye hafungiye umukobwa witwa MUHAWENIMANA Jeannette w’imyaka 22, akurikiranyweho gukuramo inda y’amezi arindwi maze umwana akamujugunya mu ishyamba, umwana yaje kubonwa n’abana batashya inkwi igice kimwe imbwa zarakiriye. Ku wa kabiri w’iki cyumweru,uyu MUHAWENIMANA Jeannette, nk’uko bitangazwa n’ababyeyi bamubyara, nibwo yavuye iwabo mu murenge wa Gikonko […]Irambuye

U Rwanda rushobora kuburanisha Hissène Habré

Inkuru yatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) muri iki gitondo cyo ku wa gatandatu,iravuga ko umuryango w’Afrika yunze Ubumwe n’abayobozi b’u Rwanda bari kugirana ibiganiro ku buryo Hissène Habré urubanza rwe rwaburanishirizwa mu Rwanda. U Rwanda  mu nama  y’umuryango w’Afurika  yunze ubumwe iherutse kubera I Malabo muri Guinée équatoriale,rukaba rwaravuze ko rwiteguye gucira urubanza Hissène Habré […]Irambuye

Rwanda Mountain Gorilla Rally umunsi wambere, amafoto

Kuri uyu wa gatanu i Gahanga mu Karere ka Kicukiro habereye isiganwa ry’amamodoka ryitwa Rwanda Mountain Gorilla Rally kubufatanye na Kenya Commercial Bank. Amamodoka yahagurukiye i Gikondo ahakunze kubera imurikagurisha(Expo Ground) birutse ibirometero 2km na metero 30m. Birutse ahantu hato kuko byari ugufungura ku mugaragaro iri rushanwa. Mu basiganwa bagera kuri 20 (equipe ya 2, […]Irambuye

en_USEnglish