Month: <span>October 2011</span>

Igihugu cya Palesitina nacyo cyinjiye muri UNESCO

Inteko rusange ya 36 y’Ishami ry’umuryango w’abibmbye ryita k’uburezi ubumenyi n’umuco(UNESCO) kuri uyu wa mbere yatoreye igihugu cya Palestina kuba umunyamuryango wa UNESCO. Inteko Rusange ya UNESCO, ari rwo rwego rusumba izindi yatoye Palestina kuba umunyamuryango wa UNESCO ku majwi 107 , ibiguhu 14 bitora oya, ibihugu 52 birifata. Umubare w’Ibihugu bigize UNESCO  bigeze ku […]Irambuye

Micho Milutin na Ntagwabira nubwo bitaremezwa nibo bari buramutswe Amavubi

Kuri uyu wambere nibwo Ikipe y’igihuge Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wa Erithrea mu rwego rwo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi mu majonjora y’ibanze. Nubwo biherutse gutangazwa ko Eric Nshimiyimana ariwe wari kuzatoza iyi mikino yombi, amakuru dukesha www.ruhagoyacu.com aravugako yamenye ko uriya mutoza Micho  Sredejovic Milutin yungirijwe na Jean Marie Ntagwabira […]Irambuye

Kadhaffi yakundaga bihebuje Condoleezza Rice

Mu cyumweru gishize, nibwo bwambere nyuma y’iyicwa rya Col Mouammar Kadhaffi, Condoleezza Rice wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa USA yagize icyo atangaza kuri uyu mugabo wamukundaga bikomeye. Condoleezza Rice yavuze ko igihe yamusuraga I Tripoli mu mwaka wa 2008, yatunguwe cyane n’uburyo uyu mugabo yamweretse ko amukunda, ariko we atabyizeraga neza. Yagize ati: “Yanjyanye mumbere, […]Irambuye

Mayange-Bugesera: Umukobwa yishwe bunyamaswa

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 23 Ukwakira 2011 rishyira kuwa mbere, ubwo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 witwa NYIRANZABANDORA Chantal, wari uzwi cyane ku rihimbano rya KADABARI yajyaga mu birori bya mugenzi we w’umuhungu wiga kuri ETO Nyamata ahagana mu ma saa kumi (16h) z’umugoroba akaza kwicwa. Iryo joro ntiyagarutse […]Irambuye

Umwana wujuje Miliyari 7 z’abatuye Isi yavukiye mu Rwanda

Uyu mwana w’umuhungu wiswe Mugisha, yavutse i saa sita zuzuye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere mu bitaro by’ababyeyi bya Muhima mu karere ka Nyarugenge. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muryango, UNFPA, rikaba rimaze iminsi rimenye uburyo bwo kubara abatuye isi, rinemeje ko umwana uzavuka saa sita zuzuye z’ijoro kuri iki cyumweru […]Irambuye

Ijambo rya nyuma rya Kadhaffi mbere y’urupfu rwe

Mu izina rya Allah…. Umunyambabazi, ushoborabyose.. Mu muaka 40 cyangwa irenga sinibuka neza, nakoze ibyo nshoboye byose ngo abantu mbahe amazu, ibitaro, amashuri, igihe bari bashonje nabahaye ibyo kurya. Na Benghazi yari ubutayu nyigira urwuri. Narahagaze mpangana na wamushumba (cowboy) Ronald Reagan, igihe yanyiciraga umwana w’umukobwa w’impfubyi nareraga, ashaka kunyica, ariko yica umwana warenganaga. Nafashije […]Irambuye

U Rwanda rwemeye gufasha Kenya kurwanya Al Shabab

U Rwanda na Africa y’Epfo kuri iki cyumweru byiyemeje kuzafasha Kenya mu rugamba rwa gisirikare irimo rwo kurwanya umutwe wa Al Shabab iwusanze muri Somalia. President Kagame na Jacob Zuma wa Africa y’Epfo bemeje inkunga yabo mu bya gisirikare mu guhashya Al Shabab kuko ngo ibitero byayo ku bihugu by’aka karere birengera amasezerano mpuzamahanga, bikanabangamira […]Irambuye

Mukura yatsinze APR FC iyisanze i Kigali

Ku munsi wa gatandatu wa shampionat y’u Rwanda, ikipe ya APR yari yakiriye Mukura Victory Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Mukura ikaba ibashije kuhavana amanota atatu ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa. Ni igitego cyabonetse mbere gato y’uko igice cyambere cy’umukino kirangira gitsinzwe na HARORIMANA Jean de Dieu, ku mupira mwiza yateye adahagaritse […]Irambuye

Uwari Perezida wa Brezil Lula da Silva ntiyorohewe na Cancer

Uwahoze ari Perezida wa Brezil Luiz Inacio Lula da Silva yaba arwaye kanseri y’amaraka, ibi ni ibitangazwa n’ibitaro by’Abanyasiriya n’Abanyalibani bikorera i Sao Paulo ho muri Brezil (l’Hôpital Syro-Libanais de Sao Paulo), ari nabyo byamusuzumye kuri uyu wa gatandatu. Uyu mugabo Da Silva w’imyaka 66, akaba yarategetse Bresil kuva mu 2003 kugeza 2010, yakorewe ibizamini […]Irambuye

Kamishi yagarutse muri Orion Club nyuma yo gushwana nabo kubera

Umuhanzi Kamishi yagarutse muri Orion Club i Muhanga kubaririmbira nyuma y’uko hashize igihe kiyingayinga ukwezi batamuca n’iryera bitewe n’ibyuma bya muzika. Kuwa 7 Ukwakira Kamishi n’abandi bahanzi nka Fireman, TNB na Jack B, bahagaritse kuririmba kubera ibyuma bya muzika (sound system) bavugaga ko ari mbi cyane. Kuva icyo gihe kamishi umenyerewe muri Orion Club buri week end ntiyongeye kuharirimbira. […]Irambuye

en_USEnglish