Month: <span>July 2011</span>

Urubanza rw’abaregwa kwica Kayumba rwongeye gusubikwa ku nshuro ya 4

Kuri uyu wa gatanu urubanza rw’abashinjwa gushaka kwica Kayumba Faustin Nyamwasa rwongeye gusubikwa kubera ko umucamanza yarwaye. Nyuma y’uko uru rubanza rutangiye tariki 28 Nyakanga muri Africa y’Epfo, iyi nshuro ibaye iya kane rusubikwa, bwa mbere rwasubitswe kubera ikibazo cy’abasemuriraga abacamanza mu ndimi bashaka (Kinyarwanda – English) ubundi rwongera gusubikwa kubera ikibazo cy’ibyuma bifata amajwi […]Irambuye

UKUYEMUYE Francois abaye urugero mu bakozi ba leta

Nyuma y’ imyaka 35 akorera Leta Bwana François UKUYEMUYE yashimiwe n’akarere ka Nyarugenge nyuma y’imyaka 35 akorera leta, maze yerekeza mu za bukuru. Uwari Inspecteur w’ umurimo mu Karere ka Nyarugenge Bwana UKUYEMUYE François kuri uyu wa gatanu nibwo yasezeweho n’ Abayobozi n’ Abakozi b’ Akarere ka Nyarugenge. Bwana UKUYEMUYE akaba ubu afite imyaka 65 […]Irambuye

Ikamyo yahitanye abantu 11 i Ngororero

Nkuko tubikesha Police y’u Rwanda, mu muhanda wa Muhanga – Ngororero – Mukamira ugeze ahitwa Kabaya mu murenge wa Kimisagara Imodoka y’ikamyo ya societe y’abashinwa RB ikora imihanda  yakoze impanuka ihitana abantu 11 ako kanya, 5 barakomereka cyane naho umwe niwe wenyine wavuyemo ari muzima. Byabaye ahagana saa mbili muri iki gitondo ubwo iyi camion […]Irambuye

Abakekwaho Genocide bakomeje gufatwa Fabiyani Neretse yafatiwe i Bordeaux

Fabiyani  Neretse wahoze ari umuyobozi wa OCIR ishami  ry’ icyayi, wari warafashe izina rya se  Fabiyani  Nsabimana  yiberaga  ahitwa  Grand Font  Angouleme  mu   majyaruguru  y’umujyi wa  Bordeaux mu bufaransa ari naho yafatiwe. Mu  mibanire  ye   n’abaturanyi  Nemeye wavutse mu 1957 ngo  yafatwaga  nk’ umuntu w’ inyangamugayo  kandi  w’ indakemwa  mu mico ariko kandi ngo ntiyakundaga […]Irambuye

01 Nyakanga mu mateka y’u Rwanda

Taliki ya 01 Nyakanga 1962 ni umunsi  u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge.  Nyuma y’uko ibihugu byinshi bya Afrika na Asia byigobotereye ubukoloni, hagiye hakomeza kugaragara ibisigisigi bya politiki mbi  yagiye ishyirwaho mu rwego rwo kugirango abo bakoloni babone uko bayobora.  Ahenshi bagiye bakoresha  uburyo bwo kubiba amacakubiri mu bo bakolonizaga, kugirango babone uko babayobora. Mu Rwanda […]Irambuye

CECAFA: St George yatsinze APR 3-1

Mu marushanwa ya CECAFA Kagame cup 2011, ikipe ya APR FC yatsinzwe n’ikipe ya St George yo muri Ethiopia ibitego 3-1 mu mukino wo mu matsinda waberaga kuri Jamhuli stadium mu mujyi wa Morogoro, Tanzania. Ni umukino warebwe n’abantu benshi cyane ko aya makipe ari mu makipe akomeye muri iri tsinda, ndetse by’umwihariko akaba ari […]Irambuye

en_USEnglish