Month: <span>July 2011</span>

Indi mpanuka y’ikamyo i Maraba

Ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo kuri iki cyumweru, mu karere ka Huye umurenge wa Maraba, habere impanuka y’ikamyo yari yikoreye amavuta, ikaba yahitanye uwari ayitwaye. Nkuko twabitangarijwe na Jerome Munyemana, wari uri muri sport mu gihe iyi kamyo yagwaga, yadukatangarije ko igi kamyo yamuciyeho yihuta cyane, maze igeze imbere abona itangiye […]Irambuye

Manchester United yihimuye kuri FC Barcelona

Ku mukino wa gicuti wahuje Manchester united na Fc Barcelone, kuri uyu wa gatandatu, mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika, abahungu ba Ferguson bihimuye kuri bagenzi babo ba Barcelone, babatsinda ibitego 2-1. Nyuma yo gutsindwa na Barcelone, mu gikombe cya Champions league, ikipe ya MANU yagombaga kugerera mukeba wayo akebo yayigereyemo. Nyuma gato yaho […]Irambuye

Perezida Paul Kagame yagabiye Perezida Museveni inyambo 10

Mu ruzinduko Nyakubahwa Perezida wa Uganda Kaguta Yoweli Museveni arimo mu Rwanda ubu arimo gutambagizwa igihugu aho arimo kwerekwa ibikorwa bimewe by’amajyambere ndetse na gahunda za leta. Nyuma yo gukora umuganda k’umunsi w’ejo mu murenge wa Nyarugunga ahubakwa amashuri aho yariteye inkunga ingana n’ amadorali y’Amerika 300, 000 ($300000) akabakaba 128,000,000 y’amanyarwanda ubu arimo gutemberezwa […]Irambuye

UNR yegukanye igikombe gihuza za Kaminuza

Kuri iki cyumweru ni bwo habaye umukino wa nyuma mu mikino ihuza amakaminuza n’amashuri makuru ya Leta, umukino wanyuma ukaba wahuje ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’ishuri rya I.S.A.E Busogo. Muri uyu mukino Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatsinzemo I.S.A.E Busogo kuri penaliti (5-3), amakipe ose yari yawunganyije  (1-1) mu minota 90 isanzwe y’umukino hahita […]Irambuye

TOM CLOSE niwe wegukanye PGGSS

Nyuma y’igihe kinini hategerejwe uwegukana igihembo cya million 6 no kwerekeza muri USA kuririmbana na Sean Kingston, TOM CLOSE niwe wegukanye iri rushanwa.   Tom Close Nubwo bamwe mu bari kuri Parking ya Petit Stade Amahoro bagaragaje imyitwarire itari myiza yo gutera amabuye uwavugaga uko bakurikirana, ndetse na nyuma yo gutsinda kwa Tom bigasa naho bitishimiwe na benshi […]Irambuye

Inyinya yaba itera ishaba muri showbiz mu Rwanda ?

Benshi baba bibaza iki kibazo bitewe n’uko bamwe mu bafite aho bahuriye na showbiz mu Rwanda bafite inyinya ubona hari aho bageze (hano mu Rwanda) Abaririmbyi batandukanye nka King James, Aimé, Alpha Rwirangira, Naason, Knowless, VD Frank ndetse tutibagiwe na Meddy nubwo yibera I mahanga aba ni bamwe mu bazwiho aka kantu benshi bita akarango […]Irambuye

Hari ahantu hitwa “Rwanda” hanze y’u Rwagasabo!

Ahantu hitwa “Rwanda” ngo haba hagaragara cyane hakurya y’imbibi z’u Rwanda rwa Gasabo, aho ni Uganda, ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.   Nk’uko biri mu cyegeranyo  « UMURAGE W’AMATEKA », kigaragara kuri internet, ngo burya ijambo “Rwanda” ryaba rituruka ku nshinga iri mu mburwo “KWANDA” bivuga gukwira hirya no hino cyangwa KWAGUKA. Izina “Rwanda” […]Irambuye

Oslo: Igiti cya 30cm mu mutwe w’umugore, yabashije gukira

Abonye umukungugu usohoka muri etage ya 11 mu nzu yo hakurya nibwo Line Nersnaes yahise atangira gusohoka ariko nyuma y’akanya gato nibwo yaje gusanga igiti cyamwinjiye mu mutwe.   Ageze hanze mu kavuyo kenshi kabakizwa n’amaguru, uyu mugore w’imyaka 50, nawe yahunze umwanya munini ariko ataramenya ko mu mutwe we hinjiyemo igiti cya centimetero 30. Iki […]Irambuye

Rubavu: Impanuka 3 mu cyumweru kimwe ahantu hamwe

Mu ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, umurenge wa Nyakaliba haherutse kubera impanuka 3 mu cyumweru kimwe. Izi mpanuka zakozwe zose n’amamodoka manini, atwara ibintu, mu gihe agerageza gukata ikona. Abaturiye iri kona (Corner) bavuga ko izi mpanuka ziterwa n’abashoferi baba bafite umuvuduko ntibamenye ko imbere hari ikona ritoroshye. Izi mpanuka zikaba zarahitanye abantu bagera kuri […]Irambuye

en_USEnglish