Month: <span>April 2011</span>

Kayiranga Baptista yageze muri Kiyovu

Kiyovu yamukuye muri Uganda Kuri uyu wa gatanu mu gitondo umutoza Kayiranga Baptista yagaragaye kuri stade Mumena I Nyamirambo  ari gutoza ikipe ya Kiyovu Sport nkumutoza mushya uje asimbura Jean Marie Ntagwabira. Aganira n’umuseke.com, Kayiranga Baptista yemeko yumvikanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu sport nk’umutoza mushya wayo, ndetse akazi akaba yahise ahatangira nyine mu gitondo cyo kuri […]Irambuye

Dr. Besigye yakorewe ubunyamaswa

Polisi ya Uganda yafashe Dr Kizza Besigye mu buryo bwa kinyamaswa, nyuma gusa y’umunsi umwe arekuwa by’agatenyo n’urukiko. We n’abari bamuherekeje bakaba bagiriwe nabi bikomeye (reba Video hasi) Iyi ibaye inshuro ya 4 Besigye afatwa na polisi mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo yo kugenda n’amagaru yo kwamagana ibiciro bihanitse by’ibiribwa na peteroli. Besigye yari amaze […]Irambuye

Andy Carroll mu kabari I Madrid

Andy Carroll yarenze ku mpanuro za Fabio Capello zo kugabanya ubusinzi, ubwo yongeye kugaragara mu kabari I Madrid na bagenzi be ubwo bari baje kwihera ijisho Derby ya Real na FC Barcelona. Carroll ntiyari wenyine kuko yari kumwe na bagenzi be bakinana muri Liverpool nka Pepe Reina (waruri wabo), Glen Johnson na Raul Meireles. Nubwo […]Irambuye

USA:abishwe n’imiyaga bageze ku193

BIRMINGHAM,  Muri leta  zunze ubumwe za Amerika  –  abantu 72 nibo bishwe  n’inkubi y’ umuyaga y’agashyururu  yakubuye amajyepho ya leta zunze ubumwe z’ Amerika muri iki cyumweru , hakaba harimo 45 bahitanywe n’iyi nkubi’ y ‘umuyaga  muri  leta ya Alabama hari ku munsi wejo ku wa gatatu. “servisi ishinzwe  ubutabazi bwihutirwa bwa leta buremeza ko […]Irambuye

Amavubi U17 akomeje kwihagararaho

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu abana b’u Rwanda,  Amavubi yabatarengeje imyaka 17 yongeye kwihererana  Creteil yo mu gihugu cy’ ubufaransa iyitsinda ibitego 2 ku busa (2-0) Ni mu mukino wahuje Amavubi y’abatarengeje 17 n’ikipe ya Creteil aho abasore b’abanyarwanda bibasiye iyi kipe ya Creteil bakayitsinda ibitego 2 ku busa, akaba rero ari umukino wa kane […]Irambuye

Ibrahim C. yishwe n’ingabo za Ouattara

Côte d’Ivoire: Ibrahim Coulibaly yahitanywe n’ingabo z’ Alassane Ouattara Ibrahim Coulibaly yaguye kuri uyu wa gatatu mu gitero cyahuje ingabo z’ Alassane Ouattara n’ingabo ze mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Côte d’Ivoire Abidjan. Uyu mugabo Ibrahim Coulibaly washyigikiye Alassane Ouattara nka perezi wemewe wari watsinze amatora, yanagize uruhare mu ihirikwa rya Laurent Gbagbo wari wanze […]Irambuye

Youtube: Perezida Kagame arasubiza isi

Prezida Paul Kagame muri gahunda nshya yo gusubiza ibibazo abazwa n’isi yose. Nyuma yo kwakira ibibazo no kubisubiza yifashishije imbuga za Internet Facebook na Twitter noneho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agiye gusubiza ibibazo bivuye ku isi  yose hifashishijwe urubuga rwa YouTube. Urubuga rwa Internet ruzwi cyane kuba iwabo wa videos rwitwa […]Irambuye

Mourinho mu kato Real irakubitwa

Real 0-2 Barcelona Ni umukino watangiranye ishyaka ryinshi ku mpande zombi, benshi bahise bibaza niba uri burangire amahoro. Ikipe ya Real Madrid niyo yahombeye mu cyasaga n’umukino, benshi bavugagako yari yabaye intambara, kuko yahatsindiwe 1-0 n’umutoza wayo Mourinho yashyizwe mu kato. Guhangana gukomeye hagati y’abakinnyi nka Pepe, Maschelano, Lassana Diarra, Ramos, Sergio, Marcelo na Dani […]Irambuye

Ruburoga barataka imishahara

Kamonyi – Abaturage bakora mu mushinga wa Ministere y’ubuhinzi wo gutunganya igishanga cya Ruburoga kiri mu karere ka Kamonyi baravuga ko bamaze hafi amezi abiri batarahembwa na rimwe. Bemeza ko bari bafitanye amasezerano n’uyu mushinga ko bazajya bahembwa nyuma ya buri byumweru bibiri. Nubwo bano baturage bakomeje gukora bavuga ko ari ukwizirika umukanda kuko umushahara […]Irambuye

Amazi mabi ahangayikishije abaturage

Nyanza – Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Bigega akagali ka Gahondo umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza  baratangaza ko bakomeje kuvoma amazi mabi mu gihe ngo bamaze imyaka igera kuri itatu nta gikorwa ngo iriba ryabo bavomaho ryubakwe. Aba baturage bakaba batunga agatoki abayobozi b’inzego zibanze mu mudugugu wabo ngo badakunze kubegera […]Irambuye

en_USEnglish