Month: <span>February 2011</span>

Ni njye Mana Ishobora byose!

Itangiriro 17:1-5 “Ni jye Mana Ishobora, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose”. Intego: Imana Ishobora byose! 1.Abantu benshi ntibazi ko Imana ishobora byose, bayifashe nk’ ishobora bimwe ibindi bakirwariza( bakirwanaho) ariko yitwa Ishobora byose. Bitewe n’ uko muri iki gihe abantu bayambuye imbaraga mu mibereho yabo ya buri munsi bituma imbaraga zayo zitagaragara cyane. […]Irambuye

Kuki badashakira u Rwanda amahoro?

Igihugu cy’u Rwanda si paradizo, hashize imyaka 16 u Rwanda ruhanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi. Muri izo ngaruka iyo urebye usanga hari intambwe ikomeye yatewe mu guhangana nazo. Kugeza ubu ihungabana ryaragabanutse, leta yakoze ibishoboka ngo abarokotse bashobore kwiga, leta yakoze ibishoboka ngo n’abatararokotse ariko bagezweho n’ingaruka za Jenoside babashe kwiga barihirwa n’ikigega cyashyizwe […]Irambuye

Urubanza rwa Gregoire Ndahimana Arusha

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru Hilondelles, uwahoze ayobora komine Kivumu Gregoire Ndahima, urubanza rwe rurakomeje i Arusha muri Tanzania aho kuri uyu wa Gatatu hakomeje kumvwa ubuhamya bw’abamushinjura. Ku munsi w’ejo kuwa kabiri, hakaba harumviswe ubuhamya bwa Melane Nkiliyehe wavuze ko Gregoire yagerageje guhamagarira abantu bo muri komini yari ayoboye ituze, ariko ngo interahamwe zikamurusha imbaraga. […]Irambuye

Andi matora mu mutuzo n’ubwisanzure

Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora kuri uyu wa mbere biriwe mu gikorwa cy’amatora y’abajyanama rusange n’abakandida b’abagore mu nama njyanama z’uturere uko ari 30. Aba bajyanama batorwa nibo bazitoramo kuwa gatanu w’iki cyumweru abayobozi bu turere. Nkuko tubikesha Radio Rwanda, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje ko ibiro by’amatora byari bifunguye isa kumi n’ebyiri […]Irambuye

Rusesabagina yivuyemo nyuma yo guhatwa ibibazo

Paul Rusesabagina mu kiganiro aherutse gutanga tariki ya 15 z’uku kwezi kuri University of Central Frolida muri USA, yahabarijwe ibibazo byinshi n’abanyeshuri bigeza aho yiyemerera ubufatanye bwe na FDLR yaramaze igihe ahakana ko ntaho ahuriye nayo. Uyu mugabo ahanini utanga ibiganiro yazinduwe no kuvuga kuri film “Hotel Rwanda” ariko akaboneraho gutanga ibitekerezo bye bisebya leta […]Irambuye

Icyiciro cya 2 shampiyona y’abagore

Nyuma y’igihe kigera ku mezi 6 abantu bategereje ko shampiyona y’ikiciro cya kabiri na championat y’abagore bitangira, kuri uyu wa gatandatu biratangirira rimwe. AS Kigali ikaba ariyo iheruka gutwara shampiyona ya 2009 niya 2010, naho APR ikaba ariyo yatwaye shampiyona ya mbere mu bagore ubwo yatangizwaga muri 2008. Naho mu cyiciro cya kabiri uyu munsi […]Irambuye

Libya: 84 bamaze gupfa mu minsi 3

Kuva kuri uyu wa gatatu muri Libya mu mujyi wa Benghazzi, hamaze gupfa abantu bagera kuri 84 mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa President Muammar Gaddafi, umaze kubutegetsi imyaka irenga 40. Nkuko tubikesha BBC, aba bantu ngo abenshi baba barishwe n’inzego zishinzwe umutekano mu guhangana gukomeye kuri kubera i Benghazzi, umujyi wa kabiri wa Libya. Muri […]Irambuye

Amavubi yatashye mu bice

Nyuma yo gutsindwa imikino yose no gusezererwa mu mikino ya CHAN, ikipe y’igihugu yatashye mu Rwanda mu bice. Byari bitegerejweko iyi kipe igera mu Rwanda kuri uyu wa kane ni mugoroba, gusa benshi batunguwe no kumva ko haje gusa umutoza Sellas Tetteh na bamwe mu bamwungirije barimo Eric Nshimiyimana ndetse na Captain wa equipe Haruna […]Irambuye

Umushinga ONE DOLLAR ugeze kuki?

One Dollar campaign ni umushinga washyiriweho kurangiza ibibazo biterwa no kubura icumbi ku bana  b’imfubyi za Jenocide. Ibikorwa byo kubaka ayo mazu bigeze ku igorofa ya kabiri mu magorofa ane ateganyijwe kubakwa. Muri rusange uyu mushinga uzatwara amafaranga angina na miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko miliyoni 812 akaba ariyo mafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu cyiciro cya mbere […]Irambuye

Album nshya ya Sgt Robert muri Mata….

Umuhanzi w’umunyarwanda Robert Kabera, uzwi cyane ku izina rya Sgt.Robert, arateganya gushyira ahagaragara album ye mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka. Indirimbo zizaba ziri muri  iyo album, zizaba zigizwe n’indirimbo zo guhambaza no kuramya Imana. Zimwe muri izo ndirimbo, ni nka: ”Shima, Impanda na Njo kwa Yesu.” Sgt. Robert kuri ubu abarizwa mu rusengero […]Irambuye

en_USEnglish